AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Hatangiye igikorwa cyo gupima abantu mu tugari harebwa uko Covid-19 ihagaze

Mu mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cyo gupima abaturage harebwa uko icyorezo gihagaze mu tugari two mu Mirenge yose igihe uwo mujyi, Ni muri urwo rwego Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV yagiriye uruzinduko mu Kagari ka Rukatsa kari mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi yagiye muri ako Kagali ka Rukatsa gukurikirana uko igikorwa cyo gupima abaturage kirimo kugenda ndetse no gukomeza gukangurira abaturage kwemera gupima icyorezo cya Coronavirus harebwa uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali.

Nkuko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’ubuzima Mugenzi we Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bateganya kuzajya bapima abantu bangana na 15% mu bantu bose batuye Akagali by’abantu, aho abantu barebwa niki gikorwa cyo gupimwa ari abafite guhera ku myaka 18 y’amavuko kuzamura.

Dr Ngamije yatangarije itangazamakuru ko abagize umuryango runaka uzatombozwa ukamenyeshwa ko ugomba kujya gupimwa, bagomba kuzabyitabira kandi abizeza ko bazapimwa ubwandu bwa kiriya cyorezo ku buntu nta kiguzi bazasabwa.

Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko umuntu wese utuye akagari runaka wahawe agapapuro kamumenyesha ko ari mu bazapimwa agomba kwihutira kugera kuri site y’Akagari atuyemo, maze agafatwa ibizamini byerekana niba yaranduye icyorezo cya Coronavirus cywanga ataracyanduye.

Kuri uyu munsi tariki ya 17 Nyakanga 2021 Uturere umunani ndetse n’Umujyi wa Kigali, batangiye gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho bitewe n’ubwiyongere bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger