AmakuruImyidagaduroMu mashusho

Umuraperi ukomeye muri Amerika yishwe na Diabetes

Umuraperi Biz Markie wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Just a Friend’, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, azize indwara ya Diabetes yari amaranye igihe kirenga umwaka.

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mugabo yitabye Imana ku i saa 18h25 mu bitaro bya Baltimore.

Biz ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Marcel Theo Hall, yavukiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America ku wa 8 Mata 1964.

Yamenyekanye cyane nk’Umuraperi, Umu DJ ndetse akaba na Producer ukomeye.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu 1989 ubwo indirimbo ye ‘Just a friend’ yabaga iya cyenda muri Billboard Hot 100.

Mu 2008 indirimbo ye ‘Just a friend’ imaze gusubirwamo n’abahanzi benshi yatoranyijwe mu ndirimbo ijana za Hip Hop z’ibihe byose.

Mbere y’uko aba icyamamare, Bizz yagaragaye muri filime mbarankuru ‘Big fun in the big town’ mu 1986.

Mu 188 ni bwo uyu muraperi yasohoye album ye ya mbere yise ‘Goin’off’ hari tariki 23 Gashyantare 1988.

Tariki 10 Ukwakira 1989 Bizz yaje gusohora album ye ya kabiri yise ‘The Biz Never Sleeps’.

Iyi album ni we ubwe wayikoreye afatanyije na mubyara we Cool V. Iyi ni nayo yasohotseho indirimmbo ‘Just a Friend’ yamenyekanye cyane.

Ku itariki 27 Kanama 1991, uyu muhanzi yasohoye album ye ya gatatu yise ‘I Need a Haircut’, icyakora ku isoko ntabwo yagenze neza kubera ibirego by’uwitwa Gilbert O’Sullivan wamushinjaga gukora indirimbo ye ‘Alone Again’ atabifitiye uburenganzira.

Mu mwaka wa 2002, Biz yagaragaye muri filime ‘Men in black II’ yahuriyemo n’abakinnyi nka Will Smith na Tommy Lee Jones.

Uyu muraperi yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bifite aho bihurira n’umuziki, kugeza umwaka ushize ubwo yatangiraga kujya mu bitaro.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize, ikinyamakuru TMZ cyari cyatangaje inkuru y’uko uyu muraperi ari mu bitaro kandi ubuzima bwe butameze neza kubera indwara ya Diabetes.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger