Amakuru

Kayonza: Umuturage yishe mugenzi we amurashishije umwambi

Umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, yishe mugenzi we akoresheje umuheto ubwo bari barimo basangira.

Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Matahiro mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanaga ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n’umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n’aho kwicana byatewe n’inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.

Ati “Bapfuye agacupa batari bishyuye bari bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto, uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n’uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho.”

Gitifu Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku bitaro bya Kirehe agezeyo ahagana mu rukerero ahita yitaba Imana.

Yavuze ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo ngo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye baruhindura akabari.

Yavuze ko bari gufatanya kujyana umurambo bakabanza bakawushyingura nyuma ngo bagahuza impande zombi bakaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera.

Yavuze ko uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n’umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger