AmakuruPolitikiUbukungu

Kicukiro: Yafatanywe magendu ifite agaciro gasaga miliyoni 20

Tariki ya 6 Kamena 2023, Polisi y’ u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya Magendu yafashe abagabo babiri bafite amacupa 474 y’ inzoga za magendu zo mu bwoko bwa likeri mu Karere ka Kicukiro.

Mu bafashwe harimo umugabo w’imyaka 40 wari utwaye zimwe muri izo nzoga kuri moto na mugenzi we w’imyaka 27 y’amavuko wafatiwe iwe  agasanganwa ububiko bw’inzoga zifite agaciro ka Frw19,810,000.

Inzoga bafatanywe ni Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yakanguriye abakora ubucuruzi, ko bagomba kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda gukora magendu ahubwo bakazirikana ko gutanga imisoro ari intambwe nziza yo kwiyubakira Igihugu.

Yanaboneyeho kubona umwanya wo kuburira abakomeje kwijandika mu bucuruzi bwa magendu ko Polisi yabahagurukiye kandi ko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger