AmakuruImikino

Ni iyihe kipe izahigika izindi ikegukana Messi?

Lionel Messi ni Rutahizamu rurangiranwa ku Isi mu mupira w’ amaguru, akaba ari umukinnyi w’ Ikipe y’ Igihugu y’ Argentina ndetse akaba yaranayifashije gutwara igikombe k’ Isi cyabereye muri Qatar 2022.

Lionel Messi azasoza amasezerano  yasinyanye n’ ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa mu mpera za Kamena muri uyu mwaka bivuze ko umukino PSG izakinamo na Clermont ariwo mukino wa Messi wa nyuma muri iyi kipe yari amazemo imyaka 2.

Harakibazwa ikipe azasinyamo amasezerano kuko ari Barcelona yo muri Espagne iramushaka, Al Hilal yo muri Arabia Saoudita nayo iramukeneye ndetse na Intel Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika nayo iti turagukeneye.

Lionel Messi mu gihe amaze muri PSG yatsinze ibitego 21 ndetse anatanga imipira 20 yavuyemo ibitego. Messi yatwaye ballon d’ Or 7 atwara ibikombe 43 muri rusange birimo ibikombe 35 yatwaranye na Barcelona, ibikombe 3 yatwaranye na PSG n’ ibikombe 5 yatwaranye n’ Ikipe y’ Igihugu cy’ Argentina.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger