AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya agaragaza ikizatuma banoza imikorere yabo

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu nshingano kurangwa n’imikorere myiza Kandi bakazirikana ko bafite inshingano ziremereye zo Kugeza ibyiza ku gihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabikomojeho nyuma yo Kwakira indahiro za Minisitiri w’ingabo mushya Juvenal Marizankunda, umugabo mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt.Gen.Mubaraka Muganga, umugabo w’ingabo zirwanira ku butaka Gen.Major Vincent Nyakarundi ndetse na Komiseri mukuru w’u Rwanda w’u rwego rushinzwe igorora Brig.Gen Eveliste Murenzi.

Umukuru w’igihugu yabadhimiyr abibutsa ko inshingano barahiriye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Kamena 2023, ari ugukorera igihugu n’Abanyarwanda.

Ati’:” Reka mbanze nshimire abamaze kurahira kubera ko bemeye inshingano z’indi nshya ziyobgera kuzari zisanzwe, bari bafite inshingano n’ubundi ariko ubu zahindutse, ndagura ngo rero ubu umugambi ni umwe, ni ugukorera igihugu cyacu mu nzego abayobozi baba barimo ndagura ngo mbamenyeshe ko nta gishya n’ubundi, ibishya ni uko umuntu yavuye hamwe akajya ahandi cyangwa se akava ku rwego rumwe akajya ku rundi niyo mpamvu mvuga ko ari ibintu bisanzwe”.

Perezida Kagame Kandi yashimangiye uburemere bw’inshingsno aba bayobozi bafite kubera Ibyo igihugu kibitezeho abasaba kuzuzanya kugira ngo ibi byose bizabashye kugerwaho.

Ati’:” Iteka aho umuntu agiye hose cyangwa aho yaba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka igskorwa neza,igskorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi ya byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n’Abanyarwanda n’ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye abantu inzego zimwe cyangwa izindi zitandukanye bagomba gufatanya bakuzuzanya kugira ngo igihugu nyine kigezweho Ibyo kiba giteze ku bayobozi”.

Minisitiri w’ingabo mushya Juvenal Marizankunda yari asanzwe ari Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS, umwanya yadimbuweho na Brig.Gen Evaliste Murenzi.

Ni mugihe umugabo mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt.Gen Mubakaka Muganga yari asanzwe ari umugabo w’ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yadimbuweho na Gen.Major Vincent Nyakarundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger