AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Umuyobozi w’ishuri yafatanwe igikapu cyuzuye urumogi

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Polisi y’igihugu ikorera i Karongi yataye muri umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu karere ka Rutsiro, ahetse igikapu cy’urumogi kuri moto.

Nyir’ugufatwa avuga ko  atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ngo ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati”Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho bita Ku rya Nyirakabano mpahurira n’iyo modoka, irahagarara, nuko havamo umushoferi n’abagabo batatu bahita bamfata.”

Ku rundi ruhande Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba ntiyemeranya n’ibyo uyu muyobozi avuga, ngo kuko yafashwe nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage, nk’uko umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara CIP Innocent Gasasira yabivuze.

“Uyu muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bugarura, ejo mu ma saa cyenda twamufatiye i Karongi mu Murenge wa Rubengera. Kugira ngo afatwe habaye ubufatanye bw’abaturage kuko ahaguruka polisi yari yabimenye araza ahura n’abapolisi afatanwa ibiro 18 by’urumogi rufunze mudupfunyika turenga ibihumbi bitandatu dufite agaciro karenga miliyoni.”

“Ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera, aho arimo gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”

Ku birebana nuko uyu muyobozi yaba yaratwaye ibintu atazi, CIP Gasasira avuga ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko abaturage batanze amakuru kandi aho yanyuraga hari hazwi, akabikora yitwaje izina ryo kuba ari umuyobozi w’ishuri.

Mu gihe uyu mugabo yaba ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, agatanga n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 50 na 500 by’amanyarwanda, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger