AmakuruAmakuru ashushye

Uwamamaye nka Sisiliya mu ikinamico Urunana yitabye Imana

Umubyeyi wamamaye cyane mu ikinamico ku izina rya Sisiliya yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018  azize uburwayi yari amaranye igihe.

Amazina ye nyayo ni Muteteri Pennina Joy yari umwe mu bakinnyi b’imena bo mu ikinamico “Urunana” aho yakinaga mu bintu bitandukanye, abenshi bakaba bamuzi akina ajya kuraguza mu bapfumu.

Uyu mubyeyi wari umaze igihe kitari gito mu mwuga wo gukina ikinamico ndetse akaba yaranakinnye mu itorero ‘Indamutsa’ cyane mu ikinamico yitwa ‘Icyanzu cy’Imana ya Uwera’ aho yakinnye ari muka se wa Uwera, asize abana b’abahungu babiri n’umukobwa umwe, umugabo we akaba yaritabye Imana mu 1994.

Mu kiganiro Teradignews yagiranye n’umwe mu bo bakinanaga mu ikinamico ‘Urunana’, yavuze ko babuze umuntu w’agaciro mu mwuga wo gukina ikinamico kuko hari benshi yigishije kubera ko ni we muntu mu Rwanda wari ubimazemo igihe kitari gito.

Uyu muntu utashatse ko amazina ye atangazwa , yavuze ko Nyakwigendera Pennina yigishije benshi bamuciye mu maso gukina ikinamico ndetse akaba ari umuntu wageragezaga kwisanisha n’ibyo akina mu ikinamico kugira ngo abantu bayumva baryoherwe. Ikindi kandi yagiraga inama abo bakinanaga haba mu buzima busanzwe ndetse no mu gukina ikinamico.

Uwitwa Mugeni Aime cyangwa se Nyiraneza wo mu ikinamico Urunana, yatanze ubutumwa avuga ko batazibagirwa  nyakwigendera  kuko yari umukinnyi ukomeye ndetse anamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti :“ Pennina wabaye umukinnyi ukomeye, indashyikirwa, twakwigiyeho byinshi, kandi nzi neza ko urugendo rwawe hano ku isi urusoje amahoro. Ntituzakwibagirwa.”

Uwaduhaye amakuru yafuze ko nyakwigendera Pennina ashobora gushyingurwa ku wa Gatandatu cyangwa ku cyumweru kubera ko hagitegerejwe abo mu muryango we baba hanze y’ u Rwanda.

Teradignews imwifurije kuruhukira mu mahoro.

Pennina witabye Imana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger