AmakuruImyidagaduro

Ibaruwa Jose Chameleone yandikiye perezida Museveni atakamba ngo ababarire Bobi Wine

Hashize amasaha abiri umuhanzi Dr Jose Chameleone unaherutse mu Rwanda yandikiye ibaruwa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni amutakambira ngo ababarire umuhanzi mugenzi we akaba n’umudepite muri Uganda, Bobi Wine.

Kugeza ubu Bobi Wine afungiwe muri Uganda ndetse akaba agomba no kuburanishwa n’inkiko za gisirikare nyuma y’uko afatanwe imbuda mu mukwabu wakozwe bari mu perereza ku kavuyo n’ubwicanyi bwabereye mu gace ka Arua ho muri Uganda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umushoferi wa Bobi Wine yararashwe arapfa, Bobi Wine yahise ashyira mu majwi polisi ya Uganda avuga ko ariyo yamurashe bazi ko barashe Bobi Wine.

Nyuma y’uru rupfu rw’umushoferi wa Bobi Wine uhora ahanganye na leta ya Museveni, ubwo Museveni yari muri aka gace ka Arua yagabweho igitero ndetse basara imodoka yari arimo ariko kubera ko imodoka agendamo ikozwe ku buryo itakwinjiramo amasasu ntiyagira icyo aba. Hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane uwaba yashatse kwivugana Perezida Museveni ndetse n’uwarashe umushoferi wa Bobi Wine dore ko hari amakuru yavugaga ko ari Bobi Wine wamurashe akabeshyera Polisi.

Mu iperereza ryakozwe, bafatanye Bobi Wine imbunda ahita atabwa muri yombi ndetse akaba agomba no kuburanishwa n’inzego za gisirikare. Ibi ni byo byateye Jose Chameleone kwandika ibaruwa atakambira Perezida Museveni ngo amubabarire.

Dore ibaruwa Jose Chameleone yandikiye Museveni

Muri iyi baruwa, Chameleone yanditsemo amagambo agira ati :” Hari uwapfuye. Ni umunya-Uganda, umuvandimwe, inshuti, umuhanzi mugenzi wanjye, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ndetse n’abandi bari kumwe bari ahantu hatazwi kugeza ubu. Nyakubahwa Kyagulanyi [Bobi Wine] buri gihe yahoze akorana nanjye ndetse n’abandi bose agamije ko Uganda yakwishyira ikizana ikareka gutegera amaboko abanyamahanga. Yaharaniye kwamamaza umuco wacu i mahanga abinyujije mu bihangano bye n’umuziki yihebeye.

Bobi Wine igihe cye cyose yakimaze akora byinshi mu buyobozi bituma hari abamufatiraho urugero. Nk’uko aba ari inzozi za buri muntu wese ukiri muto ushaka kuvamo umugabo nyawe, yagiye aca inzira yo guca bugufi n’ubwumvikane.

Nyakubahwa, umuvandimwe wacu, umwana wawe Bobi Wine ashobora kuba yaratatiriye igihango biturutse kuri bimwe mu bitekerezo bye. Icyo ni kibazo koko. Nk’umukuru w’Igihugu utureberera, ni wowe ukwiriye kutubera urugero rwiza mu gutanga imbabazi no kwiyunga kandi ibi ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango w’abanya-Uganda. twe ntabwo turi abo kubabarirwa. Njyewe nk’umwana w’igihugu nshingiye ku kirango cyacu “Ku bw’Imana n’igihugu cyanjye”. N’icyubahiro cyinshi ndakwingize Perezida ugaragaze umutima wa kimuntu utange imbabazi muri ibi bihe. Twese twakosa ariko icya mbere ni ukubabarirwa. Nyakubahwa, Perezida, uri papa, umubyeyi kandi ni wowe ubabarira.”

Imbunda n’amasasu bafatanye Bobi Wine

Chameleone yayanditse mu cyongereza agira ati :

Letter to His Excellency President of the republic of Uganda.

Dear President,

Seeking appointment or going through protocol will not deliver my urgent letter to you.
Right now I hope we all rather can let it be a temporary political mishap per what happened in the district of Arua on Monday. Unfortunately it left you car Vandalized,Many of us inconvenienced – A soul lost, And another Ugandan,brother, Friend,Fellow singer Honourable as appointed by Kyadondo east-Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine and many counterparts in an unfortunate situation. Honourable Kyagulanyi has always collaborated with me and all of us society to free Uganda from
Foreign sounds,Sell our culture beyond borders through our capital ability – Music.
Bobi Wine has over time exhibited his leadership admiration. Just Like any young ambitious man, he has treaded a path of aggressiveness.
Your excellency,Our brother, Your son Bobi Wine could have gone wrong on execution of some of his ideologies. That’s a challenge .

As head of state and forefather, It’s a great one too to lead us in example of forgiveness and reconciliation as that is one of the prime problems that have hindered our society.We are so unforgiving.
I as a son of this nation on behalf of the slogan. “For God and my Country” With all honour beg you the President to symbolise forgiveness in such a time. We can all wrong but better the forgiver.Mr President, You are a Father,Parent and always forgiving one.We shall all remain calm and be hopeful that the coming developments will see us all live harmoniously and have a peaceful country henceforth.

JOHN: 8:7
Dialogue is the answer
For God and my country

Jose Chameleone.

LEONE ISLAND MUSIC EMPIRE.

Chameleone yatakambiye Museveni ngo ababarire Bobi Wine

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger