Amakuru ashushyePolitiki

Amafoto: Abayobozi bari mu mwiherero bakoze imyitozo ngororamubiri

Abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, bari mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 16, kuri uyu wa Gatandatu babyukiye mu myitozo ngororamubiri.

Ku itariki ya 8 Werurwe 2019 nibwo abayobozi basaga 250 berekeje mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, mu mwiherero uzasozwa kuwa 12 Werurwe 2019.

Mu biganiro bizatangirwa muri uyu mwiherero harimo gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we uzayobora uyu Mwiherero, naho Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, ageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2018 yashyizwe mu bikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger