AmakuruInkuru z'amahanga

Israel: Umucungagerezakazi yaryamanye n’imfungwa bikururira abandi bagore ishyano

Abasirikare b’igitsina gore muri Israel bagiye kubuzwa gucunga gereza kubera mugenzi wabo uvugwaho gusambana n’imfungwa ya Palestina ihafungiye.

Ibinyamakuru bya Israel bivuga ko umusirikare w’umugore yaryamanye n’umugabo w’umunya-Palestina ukurikiranyweho igitero cyahitanye ubuzima bw’abasivire ba Israel.

Bivugwa ko uno mugore yari mu gisirikare ku itegeko nk’uko bitegetswe ku banya-Israel benshi.

Abagore bagomba kumara nibura imyaka ibiri mu gisirikare, abagabo nabo amezi 32.

Urukiko rufite ikirego cy’uyu musirikare kazi wasambanye rwategetse ko andi makuru arebana na gereza icyaha cyabereyemo yagirwa ibanga.

Ibinyamakuru bya Israel bivuga ko mu gihe yabazwaga , uyu musirikarekazi yavuze ko hari abandi bagenzi be baryamana n’imfungwa.

Iyi mpfungwa y’umunya-Palestina yahise ivanwa mu cyumba yari ifingiyemo ijyanwa kure y’abandi nk’uko byatangajwe rw’urwego rw’amagereza muri Israel (IPS).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger