AmakuruImikino

Al Hilal Benghazi yafashije Rayon Sports kudatererana mukeba wayo APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi kuri penaliti 4-2 mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri,wabereye kuri stade ya Kigali Pele Stadium.

Umutoza Zelfani yari yakoze impinduka imwe mu ikipe yari yakoresheje ubushize aho Eid Mugadam yasimbuye Mvuyekure Emmanuel mu gihe Musa Esenu yongeye gutungurana abanza mu kibuga.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abafana ba Rayon Sports,kubera ko bifuzaga kongera kugaruka mu matsinda ya CAF Champions League baherukagamo muri 2018.

Ikipe ya Al-Hilal Benghazi yatangiye umupira iri hejuru kuko yafunguye amazamu ku isegonda rya 40 ry’umukin, ku mupira wakuweho nabi na Rwatubyaye mu rubuga rw’amahina, ushyirwa mu izamu na Ezzeddin Elmarmi wari hafi.

Iki gitego kikimara kwinjira,Al Hilal Benghazi yakomeje gushakisha uburyo ndetse ku munota wa 5 Kevin Ese yinjiranye umupira mu ruhande rw’ibumoso,awukase habura uwukina.

Ku munota wa 7,Ghorab wa Al Hilal yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina,awukase ufatwa n’umunyezamu Adolphe.

Ku munota wa 11,Mitima Isaac yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa ku mukinnyi wa Al-Hilal.

Ku munota wa 12,Faisal Saleh yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu, ujya ku ruhande.

Guhera ku munota wa 20,ikipe ya Al Hilal Benghazi yasubiye inyuma,iha urwaho Rayon Sports irayisatira karahava.

Ku munota wa 25,Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ubwo Ganijuru yahinduraga umupira usanga Musa Esenu, awushotwa na Ahmed Mohamed ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 38,Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joackiam Ojera n’umutwe ku mupira wari uhinduwe neza na Luvumbu.

Iki gitego kimaze kwinjira,abakinnyi n’abatoza ba Al Hilal SC birunze ku musifuzi baburana bagaragaza ko mbere yo gutsinda igitego, Ojera yabanje gukubita inkokora mu maso mugenzi wabo nyamara ntibisifurwe.

Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota irindwi y’inyongera ku gice cya mbere.

Muri iyi minota,Rwatubyaye Abdul yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo guhangana n’umukinnyi wa Al-Hilal waryamye hasi.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Charles Bbaale asimbura Musa Esenu ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 47,Luvumbu yahinduye umupira imbere y’izamu habura mugenzi we uwukina.

Ku munota wa 50,Ojera yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Bbaale awutera n’ umutwe,ujya ku ruhande.

Ku munota wa 51,Rwatubyaye yarokoye Rayon Sports ubwo yasigwaga na Eze Kevin, ariko uyu myugariro wa Rayon Sports aratabara, umupira awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 60,Umunyezamu Khleid yarokoye ikipe ye ku mupira wari ugiye kwitsindwa na mugenzi we, awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 73,Serumogo Ali yari yitsinze igitego,ubwo yasubizaga inyuma umupira,ashaka guhereza n’umutwe umunyezamu Adolphe wari wavuye mu izamu ariko uca ku ruhande gato cyane rw’izamu.Ishyano ryari rigwiriye Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yasatiriwe ku munota wa75 ubwo Bugingo Hakim yakoraga ikosa rikenewe ryavuyemo coup franc,yatewe neza Mugadam akiza izamu.

Ku munota wa 85,Joackiam Ojera yahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rijya hejuru y’izamu.Bwari uburyo bukomeye.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 5 aho kuwa 3 Umutoza wungirije wa Al-Hilal yahawe ikarita itukura kubera gusagarira umusifuzi wo ku ruhande.

Ku munota wa 4 w’inyongera,Mugadam yasigaranye n’umunyezamu wenyine, ashatse kumuroba, umupira ukubita ku kuboko kwari kwasigaye uvamo.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bituma biba ibitego 2-2 mu mikino yombi bituma hitabazwa za penaliti.

Rayon Sports niyo yabanje gutera penaliti ya Kalisa Rashid yakuwemo n’umunyezamu wa Al Hilal.Al Hilal yahise ikurikiraho yinjiza penaliti.

Mugisha Francois Master nawe yahise ahusha penaliti,yateye ikubita umutambiko.

Penaliti ebyiri zakurikiyeho zinjijwe na Nsabimana Aimable na Charles Bbaale.

Al Hilal Benghazi yinjije penaliti zayo uko ari enye byatumye itsinda uyu mukino kuri penaliti 4-2.

Al-Hilal SC niyo yinjiye mu matsinda ya CAF Confederation Cup y’uyu mwaka, aho igomba guhabwa ibihumbi 400$ (hafi miliyoni 500 Frw).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger