AmakuruPolitiki

Abasirikare ba Niger binjiriwe n’ibyihebe bibakoramo runono

Ibyihebe byo mu mutwe w’Abajihadiste, byagabye igitero gihitana abasirikare ba Niger 12.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Tillaberi, gahuza igihugu cya Niger, Burkina Faso na Mali.

Aka gace ni ahantu hahishe Abajihadiste benshi cyane, bateza umutekano muke muri ibyo bihugu.

Minisitiri w’Ingabo muri Niger, Salifou Mody, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bahitanye abasirikare 7, abandi 5 bagwa mu mpanuka ubwo bajyaga gutabara.

Minisitiri Mody yavuze ko abandi bantu barindwi bakomeretse bajyanwe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’ingabo, yakomeje avuga ko icyo gitero cy’Abitwaje intwaro cyagabwe ku ngabo za Niger mu mujyi wa Kandadji, cyari kigizwe n’itsinda ry’abantu benshi.

Igisirikare cya Niger cyabashije kwivugana abagera mu 100 ndetse babambura moto zabo n’intwaro, hakaba hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi barwanyi bo muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Kuva ubutegetsi bwahirikwa muri iki gihugu cya Niger mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abayobozi batandukanye bavuze ko iki gihugu gishobora guhura n’ingorane zo kwibasirwa n’ibitero by’abagize imitwe y’iterabwoba.

Abajihadiste ni umutwe w’iterabwoba wiganjemo intagondwa z’abayisilamu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger