AmakuruImyidagaduro

Israel Mbonyi yavuze icyamugoye mu gitaramo yakoreye i Edmonton muri Canada

Israel Mbonyi umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku italiki ya 28 Mata 2018 yakoze igitaramo cyishimiwe n’abenshi muri Canada mu munjyi wa Edmonton , igitaramo cyiswe ‘Ndahamya Live Concert’.

Uyu muhanzi n’ubwo yashimishije abitabiriye igitaramo yakoreye Canada avuga ko hari ibyabanje ku mugora mbere yuko aririmba gusa ntibyahinduye indirimbo yagombaga kuririmba inyishi ziri kuri Album ye nshya “Intashyo”  ndetse no gushimisha inshuti ze n’abakunzi b’umuziki we bamutumiye muri iki Gitaramo.

Igitaramo avuga ko cyitabiriwe ku buryo bwa mushimishije gusa ngo yagowe no guhuza n’abacuranzi yari yahawe, yagize ati ” Byari umunezero mwinshi gusa  ikintu kigoye hano ni abacuranzi  ntabwo bacuranga neza nkuko tubimenyereye mu Rwanda  kuko kuribo ntabwo ari akazi  bahora bakora buri munsi  ariko byageze aho babikora neza  n’ubwo byari byabanje kungora gato ya, ibindi byo byari byiza  gusa ikintu kiruta ibindi ni umwuka w’Imana wari kumwe natwe.”

Nubwo byabanje ku mugugora ariko yashimishijwe n’uburyo abafana bifatanyije nawe mu kuririmba “Aha twagize   abantu benshi ,indirimbo zanjye zo kuri album yanjye yakabiri abantu barazizi  bari bishimye mu byukuri  byari bimeze nko mu Rwanda ibi sinari byiteze.” Israel Mbonyi

Ubu Israel Mbonyi afite ibitaramo bitatu agomba gukomeza gukorera muri Canada usibye ko hari ikindi kimwe kitaremezwa neza. “Ubu hasiye Montreal nzahataramira  taliki 13 Gicurasi 2018  ni mpava nzahita njya Ottawa taliki ya 26 Gicurasi 2018  ari naho mfite igitaramo kinini gisoza uru rugendo rwanjye.Tolonto naho tolonto naho nshobora kuza hataramira mu mataliki 20 usibye ko bitaremezwa neza ahandi nzanjya abantu bari kugura amatike  n ‘imugisha nagize wo kuza gutaramira inaha.

Israel Mbonyi warimbaga yishimiye cyane abaje kwifatanya nawe mu giitaramo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger