AmakuruIbitekerezoUtuntu Nutundi

Uwasambanyije umwana akwiye kujya akubitwa amatovu : Abanyamadini

Abanyamadini atandukanye akorera hano mu Rwanda basanga bidahagije ko umugabo wafashe umwana we ku ngufu afungwa burundu ahubwo ko yajya anakubitwa amatovu ku karubanda bose babireba.

Ibi byatangajwe n’abanyamadini ubwo bagiranaga inama yabahuzaga na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’izindi nzego mu cyumweru gishize,mu bitekerezo batangaga bose bahuriraga ku kintu kimwe dore ko bifuje ko igihano cyo gukubitira ku karubanda umugabo wasambanyije umwana we amatovu cyakongerwa mu bihano bisanzwe bihabwa uwagaragaye ho iki cyaha.

Musenyeri Rucyahana John, Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda yavuze ko gufunga burundu umugabo wasambanyije umwana bidahagije, ahubwo ko akwiye no kujya akubitirwa amatovu ku karubanda nk’uko byahoze mu muco nyarwanda. Akomeza avuga ko Kera mu muco nyarwanda abagabo nkaba barabacaga, iyo bamaraga kumucira urubanza mu muryango bamuzirikaga ku kigega bakamukubita amatovu bakamwandagaza imiryango yose ikaza kureba.

Butera Jeanne, umushinjacyaha ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro n’agace ka Gasabo, yabwiye abanyamadini ko harimo gukorwa ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibihano bikaba bigiye kuzasobanuka neza.

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko buri mwaka abana 2000 bafatwa ku ngufu. Ingingo y’i 191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa gufungwa burundu.

[Amatovu avugwa muri iyi nkuru ni ibiti bifite amahwa]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger