Imyidagaduro

King James ari kwicinya icyara nyuma y’uko indirimbo ye yumvikanye muri ‘Rwanda: The Royal Tour’

Umuhanzi King James ubu afite akanyamuneza kubera ko indirimbo ye ‘Ganyobwe’ yacuranzwe muri filime mbarankuru Perezida Kagame yakinnyemo.

Rwanda:The Royal Tour, ni filime mbarankuru igaragaramo umukuru w’igihugu Paul Kagame ari kwereka Peter wakoze iyi filime ibyiza nyaburanga bigize I gihugu cy’Imisozi igihumbi nkuko babivuga muri iyi filime ndetse ikaba yaranamuritswe ku mu garagaro muri I Chicago nyuma ikaza no kwerekanwa hano mu Rwanda.

Muri iyi filime mbarankuru ivuga ku Rwanda , ntabwo humvikanamo indirimbo nyinshi uretse izo abaturage baba baririmba bari mu bikorwa bitandukanye, imwe mu zumvikanamo ni indirimbo yamamaye cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba mu Rwanda yitwa ‘Nta ntambara yantera ubwoba’. Hanifashishijwe indirimbo z’abahanzi Focus Ruremire na Intore Masamba.

Uretse iyi kandi , iyi filime igiye kurangira humvikanamo indirimbo ‘Ganyobwe’ ya King James, iyi ndirimbo ijana ku ijana igaruka ku muco nyarwanda . Nyuma iyi ndirimbo yumvikana muri iyi filime , King James avuga ko ari ishema kuri we bwite ndetse no ku bahanzi nyarwanda kuko aho iyi filime mbarankuru izarebwa nibura hazumvikanamo indirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda. Kugira ngo iyi ndirimbo ikoreshwe ni RDB yabimusabye bamusobanurira neza icyo igiye gukoreshwa maze nawe nta kuzuyaza ahita abyemera.

Agira ati :”Nabyakiriye neza, ni yo rwose byaranshimishije ni RDB babimenyesheje bambwira aho iyi ndirimbo igiye nicyo igiye gukora numvise ko ari igikorwa cyiza narabyakiriye ndabyemera kandi ndabyishimira ni iby’agaciro kuri njye no ku mwuga wanjye nkora wo kuririmba. Ni ishema kuri njye nk’umuhanzi ariko na none ni ishema ku muziki muri rusange. ”

‘Rwanda The Royal Tour’ ni filime mbarankuru ivuga ku byiza  by’u Rwanda birimo amapariki, inyubako, ibikorwa by’umuco ndetse n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Ni filime imara iminota 60 yafashwe muri Nzeli 2017.

Muri iyi filime Rwanda The Royal tour Perezida Paul Kagame agaragara ahantu hatandukanye nyaburanga mu Rwanda nko muri Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umunyamakuru Peter Greenberg.

Uyu Peter Greenberg ni we wakoreye iyi filime mu Rwanda, ni umuhanga cyane mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger