AmakuruUtuntu Nutundi

Inzoga ya Uganda Waragi yamuritswe ku mugaragaro mu Bwongereza

Inzoga ikorerwa muri mu gihugu cya Uganda izwi nka Uganda Waragi yamaze kugera iburayi  aho yamuritswe ku mugaragaro mu Bwongereza ikazajya icuruzwa byemewe n’amategeko ndetse ikazinjiriza imisoro ubwami bw’ubwongereza nk’ibindi binyobwa byose.

Nkuko byatangajwe na Ambasaderi wa Uganda mu Bwongereza Amb. Julius Moto  mu inama  y’ubukungu yabereye mu bwongereza yahuzaga Uganda n’Ubwongereza (Uganda-Uk business forum)  Ambasaderi Julius Moto yavuze ko gahunda y’ ibyakorewe muri Uganda (Made in Uganda) ikomeje gutera intabwe ku Isi, yakomeje avuga ko ikinyobwa Uganda Waragi kimaze kwemezwa mu Bwongereza ndetse kikazaba cyemerewe gucuruzwa ku masoko yo muri iki gihugu.

Iyi nzoga izajya igezwa mu bwongereza na kampani ya AFlyU Ltd nkuko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Nile Post kibitangaza. Uhagarariye AflyU Ltd izajya ijyana iyinzoga mu bwongereza na Ireland  Capt. Paulo Okidi yavuze ko ari amahirwe babonye ahita ashishikariza Abagande baba muri ibi bihugu kubagana mugihe bo bayibona mu buryo bwa madendu. Yagize ati “Uganda Waragi yakozwe mu myaka 72 ariko ntiyari yarigeze yinjizwa mu bwongereza byemewe n’amategeko , ubu ndashishikariza abagande n’inshuti za Uganda bari mu Bwongereza gufasha  iyi gahunda yacu y’ibyakorewe muri Uganda (Made in Uganda) , Uganda Waragi”

Usibye Uganda Waragi  biravugwa ko hari indi Restora (restaurant) y’abagande icuruza ikawa ya Uganda n’ibiryo bikomoka muri Uganda izafungurwa ku mugaragaro muri uyu mwaka.

Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa mbere muri EAC mu kunywa inzoga zifite ubukana buremereye, aho 89% by’inzoga zinyobwa muri iki gihugu ziba zifite imisemburo ikabije.

Ni mugihe raporo yiswe The Global Status on Alcohol and Health 2014 igaragaza ko iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage banywa inzoga nyinshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba aho ugabanyije abaturage bose ba Uganda inzoga ziba muri iki gihugu buri wese yanywa litiro 23.7 ku mwaka.

Iyi raporo igaragaza ko igihugu cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa kabiri mu karere ka Afurika y’iburasiruza aho buri munyarwanda wese ugejeje ku myaka y’ubukure yemerewe gufata litiro 22.o z’agasembuye buri mwaka.

 

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyi nzoga ya “Uganda Waragi”
Amb. Julius Moto nawe yari yitabiriye iri murikwa rya Uganda Waragi
Paulo Okidi usanzwe ukora ibikorwa b’ubucuruzi mu Bwongereza mu myaka 16 ahamaze ,nawe yari yitabiriye uyu muhango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger