AmakuruImikino

Rayon Sports ibura 6 b’inkingi za mwamba iracakirana n’Amagaju kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports irakira Amagaju mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere utarakinnwe ku gihe, gusa iyi kipe y’ubururu n’umweru izakina uyu mukino idafite batandatu mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bayo.

Rayon Sports yakabaye yarahuye n’Amagaju ku wa 12 Gicurasi mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, gusa ntibyakunda bitewe n’imikino Nyafurika iyi kipe irimo.

Uyu mukino wimuriwe kuri uyu wa kabiri, ku wa 05 Kamena 2018, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina idafite myugariro Faustin Usengimana wavunikiye ku mukino iyi kipe yatsinzemo 1-0 AS Kigali.

Uretse Faustin ufite imvune, Yannick Mukunzi na Bimenyimana Caleb na bo ntibazakina umukino w’Amagaju bitewe n’ibibazo by’Uburwayi bisanzwe.

Uyu mukino kandi ntuzagaragaramo Shassir Nahimana, Yassin Mugume na Muhire Kevin, aba bakaba bafite ikibazo cyo kuba barasibye mu myitozo incuro nyinshi.

Kwizera Pierrot na we ntagaragara ku rutonde rw’abazakina uyu mukino.

18 Rayon Sports izifashisha ihangana n’Amagaju.

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame na Bikorimana Gerard

Abakina inyuma: Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdoul, Mugabo Gabriel, Twagirayezu Innocent, Nyandwi Sadam, Irambona Eric na Rutanga Eric Akram.

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel, Mwiseneza Djamal, na Mugisha Girbelt.

Abataka: Shabani Hussein Tchabalala, Christ Mbondi na Ismailla Diarra.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger