AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Emery Bayisenge yerekeje muri USM Alger yo muri Algeria

Myugariro w’umunyarwanda Bayisenge Emery wari umaze imyaka ibiri muri  KAC Kénitra yo muri Morocco, yamaze kwerekeza muri USM Alger yo muri Algeria igomba no gucakirana na Rayon Sports mu mikino 2 ya CAF Confederations Cup.

Mu gitondo cy’uyu wa mbere, ni bwo uyu musore yakoze ikizamini cy’ubuzima muri iyi kipe aza no kugitsinda nk’uko USM Alger yabitangaje ibicishije kuri Twitter yayo.

Iyi kipe yamaze gutangaza ko uyu musore asinya amasezerano kuri uyu wa kabiri.

Kuba uyu musore ageze muri iyi kipe bihise birangiza amahirwe y’ikipe ya APR FC yifuzaga kumugarura hano mu Rwanda ngo ayifashe mu bwugarizi bwayo, bikaba byari byitezwe ko azajya afatanya na Rusheshangoga Michel wamaze kugaruka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Bayisenge mu kizamini cy’ubuzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger