Infantino yongeye kwemeza ko azahatana mu matora yo kuyobora FIFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko Gianni Infantino agambiriye kongera guhatanira umwanya wo kuriyobora, mu gihe ibikorwa byo kumunenga bikomeje mu banyamuryango bamwe.
Mu itangazo FIFA yashyize hanze ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ryasubije ku makuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Infantino ashobora kutongera kwiyamamaza.
FIFA yavuze ko nta cyahindutse ku cyemezo Infantino yari yaratangaje mbere, aho ateganya kongera gusaba amajwi y’abanyamuryango mu matora ateganyijwe mu 2027.
Infantino amaze imyaka irenga icumi ari ku isonga mu buyobozi bwa FIFA, kuko yatorewe kuyobora iri shyirahamwe bwa mbere mu 2016.
Icyakora, mu minsi ishize yagiye ahura n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we, cyane cyane nyuma y’umushinga wo gushaka uburyo FIFA yagira uruhare mu kugurisha igice cy’imigabane ijyanye n’amarushanwa ategurwa na FIFA, harimo Igikombe cy’Isi.
Mu bamunenga harimo Aleksander Čeferin, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), wavuze ko Infantino atagomba gukomeza kuyobora FIFA, amushinja imikorere y’ubuyobozi idakwiye.
UEFA na yo iri gushaka umukandida ushobora guhangana na Infantino, ndetse uwo mukandida akaba akeneye kubona nibura amajwi 106 muri 211 kugira ngo atsinde amatora.
Kandidatire z’abifuza kuyobora FIFA biteganyijwe ko zizatangira gutangwa mu Ugushyingo 2026.
Ku rundi ruhande, FIFA ishinja UEFA kuyiharabika no kugerageza guhindura imikorere y’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, ivuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’inyungu z’amashyirahamwe y’i Burayi.
