AmakuruPolitiki

Abagore bari hafi kurangiza ibihano bishimira amahirwe bahawe yo kumurika ibyo bakoze

Abagore bari hafi kurangiza ibihano by’igifungo muri Rwamagana Social Reintegration Centre bagaragaje ko bishimiye amahirwe bahawe yo kwitabira imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba, aho babonye umwanya wo kumurika no kugurisha ibicuruzwa bakora.

Muri Expo iri kubera mu Karere ka Kayonza, aba bagore bamuritse imyenda badoda ndetse n’ibiseke baboha. Hanamurikwa serivisi zitandukanye batanga zirimo gutunganya imisatsi, inzara no gusuka.

Rwamagana Social Reintegration Centre ni ikigo cyakira abagororwa basigaje igihe gito ngo barangize ibihano byabo, kikabafasha kongera kumenyera ubuzima bwo hanze no kwitegura gusubira mu miryango yabo.

Iki kigo cyuzuye mu 2025 nyuma yo kubakwamo amafaranga agera kuri miliyari 2.6 Frw. Abagororwa bahabwa amahugurwa mu myuga itandukanye, irimo ubudozi, ububoshyi, gutunganya imisatsi n’inzara ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Kuva cyatangira kwakira abagororwa, abarenga 150 bamaze kugisoza bakagaruka mu buzima busanzwe. Kuri ubu, abagore bagera kuri 215 baracyari muri iki kigo.

Hope Igirimbabazi, umwe mu bize ubudozi, yavuze ko mbere yo gufungwa yari asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. Avuga ko amahugurwa yahawe muri iki kigo yamufashije kubona undi mwuga ashobora gukoresha yiteza imbere.

Yashimye kuba barahawe icyizere cyo kwitabira Expo no kujya hanze bakamurika ibyo bakoze, ashimangira ko ari amahirwe amufasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima nyuma yo kurangiza igihano.

Ishimwe Providence, ukomoka mu Karere ka Ruhango, na we yavuze ko mu gihe yari muri iki kigo yize gutunganya imisatsi no gukora inzara. Yizera ko ubwo bumenyi buzamufasha kubona amafaranga no kwibeshaho amaze gusubira mu muryango.

Ati: “Nagiriwe amahirwe yo kwigishwa umwuga, ku buryo ninsohoka bizamfasha kwibeshaho no kwirinda gusubira mu cyaha nakoze. Mbere nari nzi ko nje gufungwa no kubaho nabi, ariko narafashijwe, ndagororwa kandi ndigishwa.”

Umuganwa Babra wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko mbere yari afite imyumvire ko umuntu ufunzwe aba ahabwa ubuzima bugoye kandi nta bufasha ahabwa. Avuga ko ibyo yasanze muri iki kigo byamuhinduye imyumvire, kuko yahawe ubufasha n’ubumenyi bw’umwuga.

Ati: “Ningera hanze, nzaba mfite umwuga nzakora, ku buryo ntazongera gukora cya cyaha.”

Umuyobozi wa Rwamagana Social Reintegration Centre, SSUPT Oliver Nzayisenga, yavuze ko ikigo cye cyakira abagororwa basigaje hagati y’amezi atandatu n’umwaka ngo barangize ibihano, kugira ngo babanze bategurwe gusubira mu buzima busanzwe.

Yasobanuye ko imyuga bigishwa igamije kubafasha kubona icyo bakora nyuma yo gutaha, aho kuba abantu bashobora gusubira mu bikorwa byabateje ibibazo n’amategeko.

Ati: “Tuba twarabigishije no kwihangira imirimo no kubana neza n’abaturanyi, ku buryo bibarinda kongera kugongana n’amategeko.”

SSUPT Nzayisenga kandi yavuze ko hari abagororwa bemererwa kumara igihe gito mu miryango yabo mu bihe byihariye, nko kujya gushyingura, gutaha ubukwe cyangwa gusura ababo.

Ibi, nk’uko abisobanura, ni kimwe mu bikorwa bigamije kubafasha kongera kumenyera imibanire n’imiryango yabo ndetse no kwitegura gusubira burundu mu buzima bw’abaturage nyuma yo kurangiza ibihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger