AmakuruAmakuru ashushye

Indege ya RwandAir yerekezaga Entebbe muri Uganda yakoze impanuka

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu tariki ya 20 Mata 2022 , indege ya RwandaAir yari yerekeje ku kibuga cy’indege cya ENTEBBEE muri Uganga yakoze impanuka.

Iyi ndege yaguye mu gishanga ubwo umupilote yahuraga n’ikirere kibi akabura Udutara Tumufasha Kumenya aho Amanukira .

Mu butumwa ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Rwanda bwanyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko iyi ndenge yahuye n’ikibazo cy’ikirere igakora impanuka ikagwa mu gishanga ariko ko nta muntu n’umwe wakomerekeyemo cyangwa ngo ahure n’ikibazo.

Biravugwa ko umupilote byabaye ngombwa ko agwa ahegereye igishanga kubera ko atabashaga kubona neza udutara tumufasha kubona ikibuga cyo kugwamo kubera igihu cy’inshi cyari mu kirere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger