AmakuruImyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yikuye ku nshingano yari afite muri Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w’u Rwanda 2019 yikuye ku buyobozi bwa bw’ubuvugizi muri Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda .

Kuri uyu uyu 19 Mata Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda(Rwanda Inspirational Back Up), bunyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter bwasohoye itangazo rivuga ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umukozi wabo. Bagize bati “Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwashimye Nimwiza Megha ku murava n’umuhate yagaragaje mu kazi ka buri munsi n’uko yitwaye mu nshingano zo kuvugira iki kigo. Bamwifuriza amahirwe masa mu byo yerekejemo. Ntihatangajwe icyatumye atandukana na Miss Rwanda Organisations.

Miss Nimwiza Meghan ntakiri mu bakozi ba Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda

Miss Nimwiza yari umuvugizi wa Miss Rwanda kuva muri 2021

Twitter
WhatsApp
FbMessenger