AmakuruAmakuru ashushye

Impunzi zirenga 500 zo mu nkambi ya Gihembe zimuriwe mu y’indi nkambi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Nzeri 2021, hasubukuwe igikorwa cyo kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu ya Mahama himurwa impunzi 538 zari mu zibarirwa mu 9922 zigize imiryango 2227 zigicumbikiwe muri iyo nkambi.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yashimangiye ko ikigamijwe ari ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga cyane ko inkambi ya Gihembe yangijwe n’isuri yateje imikoki minini mu gihe n’inzu impunzi zituyemo zishaje.

Iyi nkambi icyumbikiye impunzi z’Abanyekongo guhera mu mwaka wa 1997, MINEMA ikaba ivuga ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2021 abatujwe muri iyo nkambi bose bazaba bamaze kwimurwa kubwo kurengera ubuzima bwabo buri mu kaga.

Abatuye muri iyi nkambi bavuga ko nubwo bagiye kwimurwa hari ibikorwa by’iterambere bari bamaze kugeraho mu myaka isaga 20 bahamaze baba mu Nkambi ya Gihembe, ariko bagahumurizwa bizezwa ko bashobora no kuzabikoomerezaaho bimukiye kuko na ho ari inkambi isanzwe imemyereye kandi ikora neza. .

Ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi z’ubuzima, ibikorwa remezo by’amazi n’uburezi ni bimwe usanga mu nkambi y’impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi

Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe Murebwayire Goreth, yabwiye itangazamakuru ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

Ati: “Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari, ibyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza babikore n’i Mahama kandi n’icyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

Abatangiye kwimurwa uyu munsi bagiye i Mahama basanga abandi 2,393 bagize imiryango 530 bimuwe muri Gicurasi uyu mwaka, kuri ubu bo bakaba bamaze kumenyera ubuzima bwo mu Nkambi ya Mahama ndetse n’abari bafite ibyo bakoraga babyimuriye muri iyo nkambi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger