AmakuruAmakuru ashushye

Abateye ibisasu ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura bamaze kumenyekana

Mu gihe byari byitezwe ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ,ku  kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura hatewe ibisasu byinshi ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryo kuwa gatandatu.

Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC cyavuze ko Umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara  ari wo wigambye icyo gitero.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ubinyujije ku rubuga rwa twitter, wavuze ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) rishyira ku cyumweru.

RED Tabara yakomeje ivuga ko hanabayeho kurasana hagati yayo n’abasirikare bafite ibirindiro hafi ya kiriya kibuga nubwo hatigeze hatangazwa abaguye muri iyi mirwano.

Banditse bagira bati “Twanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, avugana na BBC we yagize ati: “Jyewe nta bo mbona, bari hehe?”

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.

Iki gitero kibaye mu gihe Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yari hafi kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Ni yo nama ya mbere umukuru w’igihugu cy’u Burundi agiye kwitabira ubwe kuva mu 2011 ubwo uwari Perezida Pierre Nkurunziza yayijyagamo.

Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi nyeshyamba zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015.

Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yaniciwemo abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger