AmakuruUtuntu Nutundi

Imodoka itwara inzoga yakoze impanuka Polisi ihagera abaturage babaye kadavure

Imodokari yari ipakiye ibinyobwa byiganjemo Byeri by’uruganda, Brarudi yakoze impanuka muri zone Buruhukiro mu ntara ya Rumonge i Burundi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu.

Ababonye iyo mpanuka, bemeje ko iyo mpanuka yatewe n’iyangirika ry’umuhanda Rumonge-Bururi.

Ntawe yahitanye gusa inzoga nyinshi zamenetse maze izindi ziranyobwa aho Polisi muri icyo gihugu yahageze igasanga abaturage benshi bamaze gusinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger