AmakuruPolitiki

Nyamasheke: Abasore 2 bavukana bafungiye gutema umukozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Abasore 2 bavukana, Rukundo Félicien w’imyaka 31 na Kanyabashi Jean Claude wa 25, bo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakurikiranyweho gutema umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wabafashe bayahiramo ubwatsi bw’inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo abo basore bombi bajyaga kwahira ubwatsi muri Pariki ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, basanzemo abakozi bane bashinzwe kurinda Pariki (Eco-Rangers).

Hari mu masaha ya saa mbiri n’igice za mugitondo ubwo umwe muri abo barinzi witwa Mujyenama Thomas yabafatiraga mu cyuho bagashaka kwiruka agahita ahamagara bagenzi be bakabafata ndetse bakanababaza oimpamvu binjiye mu cyanya gikomye kandi bibujijwe n’amategeko.

Umwe muri abo basore yashatse kwiruka maze Mujyenama ahita amusingira aramufata ngo adacika, ariko wa musore ahita amutema aranamukomeretsa.

Gitifu Habimana yagize ati: “Umwe muri abo basore yashatse kwiruka no kurwanya aba barinzi ba Pariki, Mujyenama aramufata ngo adacika, uwo musore wari ufite akuma bahiza ubwatsi kitwa Nanjoro akamutemesha ku kuguru kw’iburyo aramukomeretsa bikomeye, undi nubwo yaviriranaga amaraso aramukomeza kugeza bagenzi be bamumufashije baramugumana.”

Avuga ko ubwo Inzego z’umutekano zahageraga uwakomerekejwe yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora ngo yitabweho n’abaganga, abandi bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanjongo kugira ngo bakurikiranweho ibyaha birimo kwangiza icyanya gikomye no gukomeretsa ushinzwe umutekano.

Gitifu Habimana avuga ko ikibazo cy’abigabiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bakajya gutegamo inyamaswa, gucukuramo amabuye y’agaciro, kwahiramo ubwatsi bw’amatungo, guhakuramo ubuki, gutemamo ibiti n’ibindi cyagabanyutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Byagabanyije umurego ubwo abari ba rushimusi bahabwaga akazi ko kurinda iyo Pariki n’Ikigo cyitwa Nyungwe Management Company( NMC), kuri ubu na bo bakaba bari mu bagira uruhare mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Nubwo ibyaha bikorerwa muri Pariki byagabanyutse ariko, haracyari bake cyane baca mu rihumye abarinzi, bakarijyamo,cyane cyane gutega inyamaswa no gushakamo ubwatsi bw’amatungo.

Ati: “Dukangurira abaturage buri gihe uko duhuye, haba mu Nteko zabo n’izindi nama duhuriramo, kwirinda kuvogera iyi Pariki kuko bihanirwa n’amategeko kandi aho bitangiriye gushyirwamo imbaraga byari byagabanyutse cyane. Hari ibibakorerwa mu byavuye mu nyungu zayo, aho bubakirwa amashuri y’abana babo n’ibindi.”

Yongera kubasaba kubahiriza amabwiriza bahawe yo kwirinda kuyinjiramo rwihishwa kuko n’ushaka kuyisura hari inzira zemewe n’amategeko anyuramo.

Ubuyobozi bukomeza busaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe hari uwo babonye agerageza guhungabanya umutekano wa Pariki, cyangwa yangiza urusobe rw’ibinyabuzima kuko rubafitiye akamaro gakomeye ku buzima bwabo.

Bivugwa ko hejuru ya 70% by’amazi akoreshwa mu Rwanda aturuka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ndetse ikaba itanga n’umwuka mwiza mwinshi abantu bahumeka.

Akarere ka Nyamasheke gafite Imirenge 7 ikora kuri iyi pariki, ari yo Rangiro, Cyato, Bushekeri, Karengera, Ruharambuga,Mahembe na Karambi.

Abayituriye basabwa kuyibungabungabunga, birinda kuyikoramo ibihanwa n’amategeko, bakanakira neza ba mukerarugendo bayigana kuko mu madovize igihugu cyinjiza avuye muro yo hari 10% asigara agafasha abayituriye mu bikorwa bibateza imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger