AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ifoto Tom Close yakoresheje yifuriza isabukuru nziza umukunzi we Tricia ni agatangaza

Muyombo Thomas tuzi nka Tom Close muri muzika y’u Rwanda akongera  akaba n’umugabo wa Niyonshuti Ange Tricia byemewe n’amategeko, kuri uyu wa 03 gicurasi 2018 yateruye yifuriza umufasha we isabukuru nziza mu magambo asusurutsa umutima ariko akoresheje ifoto yatunguye benshi bitewe n’igihe Tricia yayifotorewe.

Tom Close na Tricia ni umwe mu muryango w’ibyamamare ukunze gushyira hanze amarangamutima yabo by’umwihariko ku rukundo bafitanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zikorera kuri murandasi.

Tom Close uyu munsi nabwo niko yabigenjeje mu magambo magufi akubiyemo byinshi yagize icyo abwira umukunzi we Niyonshuti Ange Tricia wujuje imyaka 29 y’amavuko aho abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati:

Ifoto ya Tricia akiri muto niyo foto Tom Close yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza

“Isabukuru nziza mama Ella komeza ubeho uryoherwa na buri migisha mu buzima bwawe……..amagambo ntashobora gusobanura ibyifuzo byinshi nkwifuriza gusa icyo nzicyo umutima wawe uvugana nuwajye ntiyo nta jambo ntarimwe mvuze.”

Tom Close na Tricia bafitanye abana 2 umukobwa n’umuhungu aribo Ella na Elan

Tom Close na Tricia twabibutsa ko basezeranye imbere y’Imana ku itariki 30 ugushyingo 2013 nyuma baza kw’ibaruka imfura yabo ku itariki ya 16 kanama 2014 umwana w’umukobwa baje kwita Ineza Ella naho tariki ya 25 Kamena 2017 baza kwibaruka umwana wabo wa 2 w’umuhungu bise Elan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger