AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bari i Tokyo mu Buyapani mu ruzidiko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Mu ntangiriro z’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na madame we Jeanette Kagame  basuye umwami w’abami w’u Buyapani Akihito ndetse n ’Umwamikazi Michiko, kuri uyu wa kabiri  08 Mutarama bagiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Shinzo Abe n’umufasha we Akie Abe.

Mu biganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Perezida Kagame yashimiye Shinzo Abe kuba yaramutumiye ,mu biganiro bagiranye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, anamutimira nawe kuzaza mu Rwanda.

Perezida Kagame yanashimiye Ubuyapani kubufatanye bugirana n’uRwanda  mu mishinga itandukanye  irimo; ubuhinzi , ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo.

Umukuru w’igihugu yagaragaje imwe mu mishinga Ubuyapani bwagizemo uruhare nk’umushinga urimo uwo kuvugurura ubwikorezi bw’abantu n’ibintu i Kigali yongeraho ko u Rwanda hari byinsi ruzakomeza kwigira ku Buyapani.

Perezida Kagame azagira inama n’ibiganiro bitandukanye bigamije gushaka icyateza imbere urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda biga n’abifuza kujya kwiga mu Buyapani. Yanashimangiye ko Afurika yunze Ubumwe n’Ubuyapani bizakomeza gukorana mugusigasira umubano bamaze kugeraho.

Muri uru ruzinduko ruzarangira ku wa 09 Mutarama 2019  Perezida Kagame yaherekejwe n’abashoramari batandukanye b’Abanyarwanda, azanaganira n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda (Rwanda Japan Business Cooperation), anahure n’abayobozi b’ibigo bikomeye birimo Toyota, Mitsubishi n’abandi

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano  ushingiye ahanini ku bucuruzi, iterambere ry’ubukungu, ishoramari, kubaka ubushobozi n’ibindi. Perezida Kagame yaherukaga mu Buyapani mu Ugushyingo 2006

Perezida Kagame aganira n’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Akihito

 

Perezida Kagame aganira na Minisitiri wi’intebe w’Ubuyapani  Shinzo Abe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger