Amakuru

Ibyo wamenya kuri Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.

Rugamba Sipiriyani ufatwa nk’umuhanuzi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Nyakwigendera yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigize aziririmbamo. Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo.

Rugamba yavutse mu mwaka wa 1935, avukira mu gace k’icyaro i Karama mu cyahoze ari Komini ya Karama muri Gikongoro ya kera, ahitwa ku muyange ubu ni muri birometero nka 12 uvuye mu Mujyi wa Nyamagabe.

Ni mwene Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya . Yari umwana wa kane mu muryango. Akivuka yiswe Sirikare izina Rugamba aza kurifata nyuma. Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Uyu muhanzi ufatwa nk’umuhanuzi yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, uyu akaba avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye. Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza.

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Inda nini , indirimbo ya Rugamba Sipiriyani.

https://www.youtube.com/watch?v=Za01MroV59w

Twitter
WhatsApp
FbMessenger