Imyidagaduro

Kwibuka ku nshuro ya 24: Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifashishije Bibiliya ahumuriza Abarokotse

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 mu Rwanda hose ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu cyumweru cyo kwibuka inzirakarengane z’apfuye zizize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifashishije imirongo yo muri Bibiliya maze ahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  ahagana saa tatu z’igitondo nibwo yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook buhumuriza abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 avuga ko Imana  yabarokoye urupfu kandi ko ikibikora .

Ni amagambo yashyizeho ariko agaherekezwa n’ifoto igaragaza abana bari ku igare n’abandi bafatanye bigaragara ko bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ubwo butumwa buragira buti: “Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora (2 cor 1:10) Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze. (zab 77:12-13) mu gihe nk’icyi twibuka abacu bazize genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tuzirikane ineza y’Imana yatumye tudashiraho ,ubwo byari bikomeye cyane Imana yashimye kuturokora,twite kubikomeye Imana yadukoreye! n’ibitangaza bikomeye kuba turiho! abacu ntibazimye twarashibutse! ntibibagiranye turiho! kandi tuzahora tubibuka!tecyereza inzira zose waciyemo muri bya bihe none ubu uriho! bwaracyaga ukabona butari bwire,bwakwira ukabona butari bucye!none uyu munsi uriho!wibutse ugatecyereza neza, wasanga ntacyo warushaga abagiye,turiho gusa kuko Imana yashimye ko aritwe tubaho!komera mub ihe nk’ibi ushime Imana yatumye tudashiraho! ibuka neza ukuntu Imana yahabaye !”

Ubutumwa bw’ihumure Aline Gahongayire yatanze

Aline Gahongayire n’umuryango we batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside ariko byagera  mu 1994 bikamutera agahinda kurushaho bikaza kumurenga, akaba yarahatakarije umubyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe be bimutera agahinda, ku buryo nyuma y’ibyo yanyuzemo nawe yibazaga ibyo ari byo ntabisobanukirwe. Inzira y’akaga gakomeye Aline Gahongayire yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, yabaye imbarutso yo gutuma aba umuhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger