Imyidagaduro

Kwibuka ku nshuro ya 24: Miss Mutesi Jolly yakebuye ba ntibindeba bagaragara mu rubyiruko

Mu gihe mu gihugu hose ndetse no mu mahanga Abanyarwanda bibuka Abatutsi bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bazira uko bavutse, Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yasabye urubyiruko kutigira ba ntibindeba ahubwo rugafata iya mbere mu gusigasira amateka ya Jenoside igihugu cyaciyemo muri Mata 1994.

Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, uru byiruko  ari rwo rwishwe cyane kandi ko ari na rwo rwakoreshejwe cyane mu kwica bagenzi babo biturutse ku macakubiri ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe bwababibyemo. Ibi ni na byo byatumye Miss Jolly asaba urubyiruko kugira inyota yo gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ibi kandi yanabivuze ashishikariza urubyiruko kuzajya bagira inyota yo kumenya ibyabaye mu gihugu cyane ko interinet yabonetse aho kugira ngo bajye bayikoresha bajya gushakisha amakuru y’ibyahandi.

Yagize ati “Muri iki gihe usanga urubyiruko rukoresha murandasi [internet] cyane rushakisha amateka yaba Beyonce, Jay Z na Cristiano, usanga bazi igihe yavukiye, umubare w’ibitego yatsinze, imipira ya zahabu yahawe… ariko iby’u Rwanda ugasanga bamwe ntibashaka kubyumva. Nk’uko bashishikarira kumenya ayo mateka y’imipira, ni na ko bari bakwiye gushishikara cyane biga amateka y’u Rwanda. Ni ngombwa ko mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukwiye kwitabira ibiganiro, rukareba izo filime zivuga amateka nyayo ya Jenoside kuko nitwe tugomba kuyasigasira, ababyeyi bacu barabyina bavamo nitwe Rwanda rw’ejo.”

Miss Mutesi Jolly yashimangiye ko ababyeyi n’abandi bose bari mu cyiciro cy’abakuze bakwiye gufata iya mbere mu gushishikariza urubyiruko kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku rwego rw’igihugu , umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe  kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umufasha we Jeanette Kagame n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashyize indabo ku mva ishyinguwemo imibiri yabatutsi bazize Jenoside mu 1994 ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere , Urumuri rwacanwe na Perezida Paul Kagame .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger