AmakuruImikino

Ibyaranze Tour du Rwanda ya 2018 yabaye amateka mu Rwanda, iy’ubutaha izaba ari indyankurye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 ni bwo isiganwa ry’amagare mu Rwanda, Tour du Rwanda, ryashyiriweho akadomo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ritwawe n’umunyarwanda Mugisha Samuel.

Ni isiganwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 atandukanye, muri aya harimo Team Rwanda yitwaye neza igafasha Mugisha Samuel kuryegukana, TEAM HAUTE-SAVOIE RHÔNE-ALPES yo mu Bufaransa, Team POCCL DNA, TEAM MARC PRO GYM ONE (USA), Team BAI SICASAL-PETRO de LUANDA (ANGOLA), Team Benediction y’i Rubavu, Team  EMBRACE THE WORLD, Team Groupement sportif des pétroliers (GSP) yo muri Algeria, Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, LOUP SUISSE TOMANDIE yo mu Busuwisi, Team Novo Nordisk, Team Safaricom yo muri Kenya, SNH Velo Club of Cameroon yo muri Cameroon na Team Sampada yo muri Afurika y’Epfo.

Iri siganwa ryatangiye tariki ya 05 Kanama , ntabwo umunsi wa mbere abanyarwanda bahiriwe n’isiganwa kuko umunya Algeria Azzedine Lagab ari we wegukanye agace ka mbere kakiniwe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho abasiganwa bazengurutse umujyi wa Rwamagana intera ireshya na kilometero 6.5 bakahazenguruka inshuro 16. Mugisha Samuel yarangije ari uwa 7.

Ku gace ka kabiri, Mugisha Samuel yerekanye ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru yegukana aka gace aho abasiganwa bavaga mu mujyi wa Kigali berekeza i Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Aha yakurikiwe n’umunyarwanda mugenzi we Uwizeye Jean Claude.

Aha abanyarwanda bahise bagira icyizere ko undi munyarwanda agiye gukora amateka akegukana Tour du Rwanda ya 2018, nyuma y’abandi batandukanye bagiye bayegukana guhera muri 2014.

Nubwo abanyarwanda bategukanye uduce twose muri iri siganwa aho ryari rigeze, ariko Mugisha samuel yakomeje kuza imbere ku rutonde rusange, ku munsi wa gatatu, Hellmann Julian, umudage ukinira Team Embrace y’iwabo ni we wegukanye. aha Abasiganwa bahagurukiye i Huye mu majyepfo y’u Rwanda berekeza i Musanze mu majyaruguru y’igihugu, ku ntera ireshya na kilometero 199.7 ari na yo ntera ndende iri muri rino siganwa.

Ni nako byagenze ku munsi wa kane w’isiganwa kuko Umunyamerika Rugg Timothy ari we wegukanye aka gace kavaga  i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda kerekeza mu mujyi wa Karongi. Mugisha Samuel yaje imbere ku rutonde rusange.

Aha Mugisha samuel ntabwo yashimishijwe n’uburyo umunyarwanda Valens Ndayisenga yitwaye kuri uyu munsi kuko yamushinje kuba umufaransa kurusha kuba umunyarwanda kuko yatatse abanyarwanda agafasha abagize ikipe ye yo mu bufaransa akinira.

Nubwo Abanyarwanda ari bo batwaye Tour du Rwanda ariko ntabwo batwaye uduce twinshi muri iri siganwa kuko no ku munsi wa gatanu batahiriwe ,  Umudage Julian Hellmann ari we wegukanye aka gace kavaga i Karongi abasiganwa berekeza i Rubavu. Mugisha Samuel yakomeje kuza imbere.

Abanyarwanda batahiye agace katwawe na Mugisha Samuel kuko ku munsi wa Gatandatu , Desalegn Bereket Temalew ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ari we wakegukanye agace kavaga i Rubavu mu mujyi kerekeza mu Kinigi mu karere ka Musanze. Bahise bakurikizaho agace kazaga i Kigali na bwo ntihagira umunyarwanda ukegukana.

Iri siganwa rimaze kugira abakunzi benshi hano mu Rwanda, ryasojwe abasigana bazenguruka umujyi wa Kigali, aka gace katwawe na Azzedine Lagab wo muri Algeriya ariko Mugisha Samuel aza ku isonga azamura ibendera ry’u Rwanda ndetse hanaririmbwa indirimbo y’ubahiriza i Gihugu.

Mugisha Samuel yatwaye iyi Tour du Rwanda yiyongereye ku bandi banyarwanda 4 bamaze kuzitwara. Tour du Rwanda ya 2019 izaba irimo abahanga muri uyu mukino kuko yavuye ku rwego yari iriho ikagera ku rundi rwego rwa 2.1 ndetse n’abakina Tour de France bakazaza kwitabira iri siganwa rizenguruka u Rwanda.

Kuva ryatangira mu 2009, Tour du Rwanda yatwawe na Adil Jelloul, Teklemanot Daniel (Erythrea) mu 2010, Kiel Reijnen (USA) mu 2011, Lill Daren (USA) mu 2012, Dylan Girdlestone (South Africa) mu 2013, Ndayisenga Valens (Rwanda) mu 2014, Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) mu 2015, Ndayisenga Valens (Rwanda) mu 2016 , Areruya Joseph (Rwanda) na Mugisha Samuel wegukanye iya 2018 .

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger