AmakuruImyidagaduroUrukundo

AY n’umugore we w’umunyarwandakazi bibarutse imfura

Remy umugore w’umuraperi ukomeye wo muri Tanzania Ambwene Yessayah wamenyekanye nka AY,bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu wavukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwana w’umuhungu wavukiye mu bitaro byo mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas , yavukanye ibiro 3.9Kgs, mu bitaro bya Medical City Healthcare Dallas.

Uyu muraperi AY papa w’umwana  abicishije ku rubuga rwa Instagram yanditse avuga ko uyu mwana w’umuhungu babonye bamwise AVIEL YESSAYAH, yagize ati “Imana ni nziza ,ndayishimira kuba yaduhaye umugisha njye n’umugore wanjye mwiza kuri iyi taliki ya 12 Kanama 2018 mu ivuriro rya Medical City Healthcare Dallas muri leta ya Texas , twungutse umwana w’umuhungu witwa  AVIEL bisobanuye Imana ni umubyeyi wanjye (Papa) , afite ibiro 3.9Kgs  . Urakaza neza ku Isi AVIEL YESSAYAH .”

AY nuyu mufasha we bibarutse imfura yabo y’ umwana w’umuhungu nyuma y’amezi 6 barwubatse.
Ubutumwa AY yanditse kuri Instagram ye .
Twitter
WhatsApp
FbMessenger