AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto-Barcelona yegukanye Super Cup, Messi aca agahigo katigeze gacibwa n’undi mukinnyi wa Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona yaraye yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya FC Seville ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Grand Stade de Tangier iherereye i Tangier mu gihugu cya Maroc.

FC Barcelona yatangiye uyu mukino yiharira cyane umupira, gusa Seville iza kuyiba umugono ku munota wa 09, iyitsinda igitego ibifashijwemo na Pablo Sarabia. Ni ku mupira wari uzamukanwe na Luis Muriel, awunyuza mu maguru ya Pique na Clement Lenglet, Sarabia warebanaga n’umuzamu ahita atsinda igitego n’akaguru k’imoso.

FC Barcelona yarwanye no kwishyura kino gitego ku buryo bushoboka, gusa uburyo bukomeye Luis Suarez yabonye ku munota wa 27 abupfusha ubusa.

Barcelona yishyuye ku munota wa 42 ibifashijwemo na Gerard Pique, nyuma ya Coup Franc yari itewe mu nguni y’izamu na Messi, umuzamu Tomáš Vaclík akuyemo umupira ugonga poto urasohoka, Pique wari urekerereje ahita awusubiza mu izamu.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

FC Barcelona yatangiranye igice cya kabiri n’impinduka, ivana mu kibuga Rafinha Arcantala yinjiza Ivan Raktic wari wabanje hanze, mu gihe Philippe Coutinho yinjiye asimbura Arthur Melo.

Izi mpinduka zongereye iyi kipe imbaraga, yataka cyane izamu rya Seville ariko ntibone uburyo bwo gutera mu izamu kuko ab’inyuma ba Seville batayemereraga ko yinjira mu rubuga rw’amahina rwayo.

Barcelona yarangije akazi ku munota wa 78, ku ishoti rikomeye Ousmane Dembele yatereye hanze y’urubuga rw’amahina nyuma yo kureba uko umuzamu yari ahagaze, birangira umupira ugonze umutambiko w’izamu uruhukira mu izamu.

FC Seville yahawe penaliti mu minota ya nyuma y’umukino, gusa birangira Wissam Ben Yeder ayitaye mu biganza bya Andre Marc Ter Stegen.

Gutsinda uyu mukino byatumye Barcelona isoza umwaka w’imikino n’ibikombe 3, mu gihe Messi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi utwaye ibikombe byinshi mu mateka ya FC Barcelona aho yagejeje kuri 33. Ni nyuma yo guca kuri Andres Iniesta banganyaga 32.

Ousmane Dembele yishimira igitego.
Artulo Vidal na Arthur Melo bacigatiye igikombe.
 Munir El Hadad ari kumwe n’umuzamu Ter Stegen.
Jordi Alba na Nelson Semedo.
Messi, Juan Milanda na Suarez.
Jordi Alba na Gerard Pique bishimira igitego cyo kwishyura.
Lionel Messi, umukinnyi watwaranye na FC Barcelona ibikombe byinshi.
Gerard Pique
Ivan Rakric.
Swergi Roberto, kapiteni wa kane wa FCB.
Uhereye ibumoso: Marlon, Rafinha, Arthur Melo, Malcom na Philippe Coutinho.(Abanya Brazil)
Ngabo abafite ibikombe byinshi muri Barca bayobowe na Messi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger