AmakuruPolitiki

Ibintu 15 by’ingenzi wamenya kuri Kofi Annan wamaze gutabaruka

Kuri uyu wa gatandatu, ni bwo Koffi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yashizemo umwuka, aguye i Bern mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Amakuru avuga ko uyu musaza watabarutse afite imyaka 80 y’amavuko, yabanje kujyanwa mu bitaro by’i Geneve, nyuma aza kwimurirwa mu murwa mukuru Bern.

Itangazo ryasohowe na Foundation Koffi Annan, rivuga ko umugore we ndetse n’abana batatu bose bari bahari ubwo yashiragamo umwuka.

Ibintu 15 by’ingenzi wamenya kuri Nyakwigendera Koffi Annan.

Koffi Annan yavukiye i Kumasi muri Ghana, ku wa 08 Gicurasi mu 1938.

Koffi Annan yabaye umunyamabanga mukuru wa 7 wa l’ONU. Mandat ye yatangiye ku wa 1 Mutarama 1997.

Yize muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Nkhurmah, hanyuma arangiriza ikiciro cya mbere cya Kaminuza muri kaminuza ya Macalester muri Amerika, mu ishami ry’ubukungu.

Kuva mu 1961 kugera mu 1962, yize ikiciro cya kabiri cya kaminuza  muri Institut Universitaire des Hautes études Internationales i Geneva aho yigaga ibijyanye n’ubukungu.

Yinjiye mu muryango w’abibumbye mu 1962 ubwo yakoraga nk’umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’ingengo y’imari mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Yakoze mu ishami rya L’ONU ryita ku bukungu bwa Afurika, aho yari afite ikicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Yakoze mu biro bya L’ONU byita ku bibazo byihutirwa i Asmala muri Erithrea.

Yakoze mu biro bya L’ONU byita ku mpunzi i Geneve mu Busuwisi.

Yakoze ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, aho yari umunyamabanga wungirije ushinzwe abakozi ndetse n’umuhuzabikorwa mu by’umutekano.

Yabaye umunyamabanga wungirije ushinzwe imari n’igenamigambi.

Mu 1990, yahawe inshingano zikomeye zo gusubiza abakozi barenga 900 mu bihugu bakomokamo ndetse no kurekura Abanyaburayi bari barafatiwe bugwate muri Iraq.

Yanayoboye itsinda ry’abakozi b’umuryango w’abibumbye bagiranye ibiganiro na Iraq by’uko yagurisha peteroli kugira ngo haboneke amafaranga yo gufasha indembe.

Mbere yo kugirwa Umunyamabanga mukuru wa L’ONU, Koffi Annan yabanje kuba umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro.

Muri 2001, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nk’umuntu w’indashyikirwa wagaruye ubuzima bushya mu muryango w’abibumbye.

Yari yashyingiranwe na Nane Annan ukomoka muri Sweden, bakaba bari bafitanye abana batatu.

Imana imwakire mu bayo!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger