AmakuruImikino

Arsenal itakaje umukino wa kabiri wa shampiyona imbere ya Chelsea

Nyuma yo gutsindwa na Manchester City mu cyumweru gishize, ikipe ya Arsenal yongeye gutakaza undi mukino wa shampiyona y’Abongereza itsinzwe na Chelsea ibitego 3-2.

Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stamford Bridge.

Iyi derbi y’i Londres yatangiye Chelsea ari yo yotsa ikipe ya Arsenal igitutu cyinshi, birangira inayibonyemo igitego ku munota wa cyenda w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Pedro Rodriguez, ku mupira wari uturutse kuri Marcos Alonso.

Ikipe ya Chelsea yagumye kotsa Arsenal igitutu, gusa na yo itangira kugenda igaruka mu mukino gahoro gahoro. Iyi kipe y’umutoza Unai Emery yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 20 w’umukino, ku mupira Aubameyang yari ahawe na Bellerin mu izamu rirangaye birangira awuteye hejuru y’izamu.

Nyuma y’umunota umwe Chelsea yahise ibona igitego cya 2 ibifashijwemo na Arvalo Morata, nyuma yo kuzamuka kuri Contre-Attaque agacenga Mustafi, agahita atera umupira mu izamu.

Ikipe ya Chelsea yahise igabanya umurego, biha Arsenal umwanya wo kuyotsa cyane igitutu.

Ku munota wa 32 Arsenal yongeye guhusha ikindi gitego cyari cyabazwe, ku mupira Alex Iwobi yari acomekeye Henrick Mikhitaryan bikarangira umupira nanone atabashije kuwiniza mu izamu ryari rirangaye.

Nyuma y’iminota itanu uyu musore ukomoka muri Romania yaje kwikosora, atsindira Arsenal igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye hanze gato y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 42 Arsenal yabonye igitego cya 2 ibifashijwemo na Iwobi, ku mupira yari ahawe na Henrick Mikhitaryan bikarangira arangirije mu izamu.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 2-2.

Ikipe ya Chelsea yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yotsa igitutu cyinshi Arsenal, gusa gutera mu izamu bikaba ikibazo. Byabaye ngombwa ko umutoza Maurizio Sarri akura mu kibuga Ross Bakley na Willian, yinjiza Mateo Kovacic na Eden Hazard.

Imbaraga z’aba basore ntizatinze kwigaragaza, kuko Arsenal noneho yarushijeho kotswa igitutu. Abasore ba Chelsea bagerageje ibishoboka byose ngo babone igitego cya gatatu, gusa Arsenal yari iyobowe n’umuzamu Pert Cech wigaragaje cyane muri uyu mukino ikihagararaho.

Ikipe ya Chelsea yarangije akazi ku munota wa 80 w’umukino, ku gitego cya tsinzwe na Marcos Alonso. Ni ku mupira yari ahawe na Eden Hazard. Iyi kipe yashoboraga no kubona ibitego birenze ibi, gusa Petr Cech yerekanye ko akiri umuzamu ukomeye, nyuma yo gukuramo ibitego 2 bya Olivier Giroud babaga basigaranye.

Magingo aya Chelsea ifite amanota atandatu kuri atandatu n’ibitego 4 izigamye, mu gihe Arsenal igifite ubusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger