AmakuruAmakuru ashushye

Byari amarira n’agahinda mu gusezera bwa nyuma Sesiliya wakinaga mu kinamico Urunana-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama ni bwo inshuti n’umuryango wa Sesiliya wamamaye mu gukina ikinamico cyane cyane Urunana, basezeye bwa nyuma kuri uyu mubyeyi witabye Imana azize uburwayi.

Muteteri Pennina Joy cyangwa se Sesiliya wo mu kinamico Urunana , yari umubyeyi wamamaye cyane mu ikinamico ku izina rya Sesiliya ndetse akaba yaranakinnye mu itorero ‘Indamutsa’ cyane mu ikinamico yitwa ‘Icyanzu cy’Imana ya Uwera’ aho yakinnye ari muka se wa Uwera,  yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018  azize uburwayi yari amaranye igihe.

Abagize ubuhamya batanga kuri nyakwigendera, bagarukaga ku mutima mwiza, kwicisha bugufi no kugira inama abantu bo mu ngeri zitandukanye byaranze ubuzima bwe hano ku Isi.

Mu bakinanye na we mu itorero ‘Indamutsa’ ndetse no mu kinamico z’uruhererekane’Urunana’ bavuze ko ari we muntu w’icyitegererezo bari bafite muri uyu mwuga, bagarukaga ahanini ku buryo yafashije benshi bakina ikinamico abigisha uko bitwara baba bari gukina ndetse no hanze mu buzima busanzwe, aba bose basozaga ubuhamya bwabo bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Uyu mubyeyi yari atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ni mu Murenge wa Remera. Yitabye Imana afite imyaka 60 y’amavuko. Asize abakobwa babiri bubatse ndetse n’umuhungu umwe wubatse.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger