AmakuruImyidagaduro

Hazamutse impaka ku majwi yafashwe na telefoni itari yagasohoka mu rubanza rwa Prince Kid

Isimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid yongeye kwisobanura imbere y’Urukiko aho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Kuri uyu wa Gatanu rero ubwo Ishimwe yageraga imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, ngo aburane ku byaha aregwa.Nk’uko bisanzwe abunganira Ishimwe ni Me Nyembo Emelyne na Me Kayijuka Ngabo mu gihe no ku ruhande rw’Abashinjacyaha nta bahindutse n’ubundi ari abatangiranye n’urubanza.

Ubushinjacyaha bwongeye kugaruka ku majwi bwongeye muri Systeme nk’ikimenyetso gishya buhamya ko ari umwimerere nta wigeze ayatubura nk’uko ngo byahamijwe n’umuhanga mu ikoranabuhanga bityo ko akwiye kugenderwaho nka kimwe mu bimenyetso bishinja uregwa.

Ubushinjacyaha kandi bwongeyeho ko amajwi atangwa amara iminota irenga 16 yafashwe.Gusa abunganira uregwa babajije ubushinjacyaha uburyo ayo majwi yafashwe kandi hakabaye hatangwa uburenganzira bwo kuyafata nk’uko biteganywa n’itegeko ritangwa n’urukiko rukuru.

Kid wari uherekejwe n’umugore we, yisobanuye avuga ko mu bimenyetso byatanzwe harimo amajwi yafatishijwe telefoni iri mu bwoko bwa iPhone 12, nyamara igihe bivugwa ko yafatiwe iyo telefoni yari itarasohoka mu ruganda kuko yasohotse muri Nzeri 2022 mu gihe ayo majwi yafashwe muri Mata uwo mwaka.

Ikindi n’uko Prince avuga ko ariya majwi atafatiwe mu ruhame ari umuntu ku giti cye bityo uwayakoresheje yakuyemo ibyo akeneye ibindi akabikata.Yemera ko yavuze ariko atemera ibyo amajwi avuga.Aha yaboneyeho gusaba umucamanza kutazamureka ngo arengane kandi yarageze mu maboko y’ubutabera.

Umucamanza akimara kumva impande zombi yategetse ko urubanza rushyirwaho akadomo umwanzuro ukazatangazwa taliki 13 Ukwakira 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger