AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Musanze:Umukuru muri ba basaza 3 bagufi witwa Andreya nawe yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, abakunzi b’imyidagaduro Nyarwanda by’umwihariko abakurikiye cyane abagabo batatu bagufi bo mu Karere ka Musanze aribo Rudakubana Paul, Andreya ndetse na Peter baramukiye mu kababaro k’umusaza Buhigiro Andreya nawe witabye Imana.

Andreya yariwe mukuri muri aba basaza, akaba yararanzwe cyane no guseka abikuye ku mutima mu gihe runaka yabaga abajijwe ikintu giseleje,ku buryo ibi ubwabyo byasekeje abatari bake bakundaga kubahanga amaso.

Inkuru y’Urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba bo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri, akaba yazize uburwayi.

Buhigiro wari ufite imyaka 86 y’amavuko, ni we wari mukuru mu bavandimwe be batatu.

Yapfuye nyuma ya murumuna we Rudakubana Paul wapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize ku myaka 58 y’amavuko.

Murumuna wabo Sindikubwabo Peter w’imyaka 49 ni we usigaye.

Aba basaza uko ari batatu bavukiye mu karere ka Muhanga, bahava bajya muri Uganda aho bavuye bajya kuba mu karere ka Musanze.

Bamenyekanye cyane mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube kubera gusetsa, gusa bigahirirana cyane n’ukuntu bareshya kubera ubumuga bw’ubugufi bavukanye.

Indi nkuru bisa

Musanze: Umwe muri ba basaza bagufi basusurukije benshi witwa Rudakubana Paul amaze kwitaba Imana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger