AmakuruImikinoPolitiki

APR FC yagiye gushyigikira Young Africans gufasha abagizweho ingaruka n’ ibiza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Chairman wa APR FC yifatanyije n’ikipe ya Young Africans mu gikorwa cy’ubugiraneza cyo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byagwiririye Intara z’Uburengezabuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi 2023.

Muri iki gikorwa Umuyobozi wa APR FC Lieutenant Colonel Richard Karasira yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Young Africans SC, Eng. Hersi Ally Said ku iterambere n’umubano hagati y’amakipe yombi. Ni igikorwa Young Africans SC yatanzemo imifuka 200 ya sima n’amabati 200 byose bifite agaciro ka Miliyoni 4 z’ Amafaranga y’ u Rwanda.

APR FC iri kwitegura umukino uzayihuza na Pyramid FC muri CAF Champions Leagues. Uwo mukino ukaba uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 17/09/2023 kuri Kigali Pele Stadium. Mu rwego rwo kuwitegura ku munsi w’ ejo tariki ya 14 Nzeri 2023 yakinnye umukino wa gishuti na Gasogi FC maze itsindwa igitego 1 ku busa.

Nubwo iri kwitegura uwo mukino ariko imaze iminsi ifite ibibazo byo gutakaza abakozi bakomeye bari mu nzu y’ imbohe bakekwaho ibifitanye isano n’amarozi ashobora kuba yarakoreshejwe ku mukino wo kwishyura w’ igikombe cy’ Amahoro 2023 wayihuje na Kiyovu Sports ndetse ukaza no kurangira itsinze 2-1.

Abafunzwe ni Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger