AmakuruImyidagaduro

YAGo yibaza impamvu yakiranywe imijugujugu mu muziki Kandi yarakundwaga kuri YouTube

Nyarwaya Innocent (YAGO) wahoze akunzwe mu biganiro bica kuri shene ye ya YouTube, ubu ibitekerezo byamubanye amazi y’amashyuza ava mu ibuye, nyuma yo kwinjira mu muziki abamukundaga bose bakamwereka ibitsi by’inkweto aho kumugaragariza amano yazo.

Kuva tariki ya 11 Ugushyingo 2022, abakunzi b’umuziki Nyarwanda batangiye kumva mu matwi yabo ibihangano bya Yago Pon Dat, umusore wari umenyerewe mu itangazamakuru, bamwe bamukurikiza imijugujugu y’amagambo atari meza banenga imiririmbire ye, bamusaba kwigumira mu biganiro byo kuri YouTube.

Uyu musore utaraciwe intege n’amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga yakomeje urugendo rwe ndetse ageze aho ategura igitaramo kimurika album yise “Suwejo” y’indirimbo 13 giteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Yago ubwo yari mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, yagarutse ku cyatumye ahagarika ibyo biganiro bahora bamwishyuza, asaba ababikunze kuba bumva umuziki we kuko na wo hari ubutumwa utanga.

Ati “Ibiganiro nakoraga nzakomeza kubibaha pe ariko se ubundi Yago mwakundiye mu biganiro bya YouTube kuki mutankundira mu muziki niba koko mwarankunze?”

“Hari ubutumwa anyuza mu ndirimbo kuki mutamushyigikira muri urwo rugendo rushya ko yabahaye ibyishimo muri ibyo biganiro mu gihe cy’imyaka itatu; namwe nimumushyigikire byibuze umwaka umwe cyangwa ibiri.”

Yago yavuze ko atahagaritse ibiganiro byo kuri YouTube kubera umuziki ahubwo byatewe n’amavugurura ari gukora agena ahazaza h’ibikorwa bye mu biganiro ndetse na muzika.

Yavuze Kandi ko yinjiye mu itangazamakuru nyuma yo kubona ko ari inzira nziza yamufasha kubona ubushobozi bwamufasha kugera ku nzozi ze zo gukora umuziki yari afite akiri muto.
Ati “Reka mvuge ko ari Imana yabimfashijemo ifungura umutima, ijisho n’ubwenge bwanjye mbona ko nta muntu uzamfasha kubikora, ndavuga nti reka njye mu bindi bintu nshake amafaranga yo kumfasha kubikora uko mbyumva ntawe umpagaze hejuru.”

Uyu musore ukomeje kudacika intege, ubu yitegura kumurika Album ya mbere yise “Suwejo” gusa ayitegura yayikoze ifite indirimbo 16 azigabanyamo 13.

Abahanzi bazamufasha kumurika album ye barimo Double Jay w’i Burundi n’abandi bahanzi bo muri Uganda azatangaza mu minsi iri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger