AmakuruAmakuru ashushye

Uwahoze ari Perezida wa Ethiopia yitabye Imana

Negasso Gidada wabaye Perezida wa Ethiopia wari ufite imyaka 75  yitabye Imana , aguye mu Budage aho yarimo kwivuriza indwara  itaramenyekana kugeza ubu.

Negasso Gidada  yabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 1995 kugeza 2001 yabaye umukuru w’igihugu wa mbere nyuma y’aho hatowe itegeko nshinga ryongerera ubushobozi intara z’iki gihugu.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat ari mubabajwe n’urupfu rw’uyu mugabo aho yavuze ko yifatanyije n’umuryango we, abaturage n’igihugu cya Ethiopia muri rusange.

Mu 2015 Negasso yatowe mu nteko ishinga amategeko nk’umukandida wigenga ariko nyuma y’imyaka itatu yagiye mu batavuga rumwe na leta.

Ethiopia iyoborwa na Minisitiri w’Intebe ariko ikagira umukuru w’igihugu ugaragara nk’uw’icyubahiro gusa.

Negasso yatabarutse afite imyaka 75
Twitter
WhatsApp
FbMessenger