AmakuruUrwenya

Gitifu w’umurenge wakiriye umukecuru inkwi akomeje kuvugisha benshi

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru yari asanze mu nzira, bitangaza benshi mu bamubonye.

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger