AmakuruAmakuru ashushye

Donald Trump yahagaritse inama yagombaga kuzamuhuza na Kim Jong-un

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yasubitse umuhuro yari kuzajyamo i Singapore guhura na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru wari kuzaba mu kwezi kuri imbere.

Mu ibaruwa  Trump yandikiye Kim Jong Un yavuze ko guhagarika iyo nama ari ku neza y’impande zombi, ngo ariko n’ igihombo cy’Isi. Trump ahagaritse uyu muhuro mugihe hari abari biteze ko guhura kwabo byagira akamoro gakomeye ku Isi ,Koreya ikareka gukomeza gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Gusa ntihigeze hatangazwa igihe uyu muhuro uzasubukurwa. Ibi bibaye nyuma yaho Koreya ya Ruguru isenyeye agace yakoreragamo ikanageragereza ibitwaro bya kirimbuzi Pyongyang imbere y’abanyamakuru mpuzamahanga batarenga 12. Ibiro ntaramakuru bya Koreya y’Epfo byavuze ko bikirigushakisha icyaba cyateye Trump guhagarika uyu muhuro.

Mugihe Trump we yavuze ko guhagarika uyu muhuro yabitewe n’umujinya kubera ibyo yabonye mu ibaruwa yandikiwe na Koreya ya Ruguru yari iherutse ku mwandikira ndetse ko Koreya ya Ruguru  idateze kwemera kuganira ku ngingo yo kuyibuza gukora intwaro za kirimbuzi.

Ibaruwa Trump Yandikiye Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger