AmakuruPolitiki

Gicumbi: Umugore iyo ateye imbere n’ Igihugu gitera imbere

Iyo Umugore ateye imbere n’ Igihugu gitera imbere. Ayo ni amagambo yasangijwe abitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore mu Cyaro wizihijwe none Kuri uyu 15 Ukwakira 2023 mu Murenge wa Rubaya w’ Akarere ka Gicumbi ku rwego rw’ Igihugu. Ni umunsi uhora wizihizwa kuri iyi tariki buri mwaka ku isi hose ariko mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 29.Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti:”Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu Cyaro. ”

Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango Madamu Dr. Uwamariya Valentine, Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, Madamu Depite Mbakeshimana Chantal, Madamu Jennet Kem Uyobora Umuryango w’ Abibumbye Wita ku BAgore mu Rwanda (UNWomen) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’ Igihugu bifatanyije n’ Abanyagicumbi mu kwizihiza uyu munsi.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’ Abagore

Mu Kwizihiza ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, byabimburiwe n’ikiganiro cyatanzwe ku mfashanyigisho yitwa Twubake Urugo Rwiza. Icyo kiganiro cyatanzwe n’ Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo k’ Igihugu Gishinze Uburinganire no guteza imbere Umugore Bwana Silas_Ngayaboshya. Yavuzemo ko kugira umuryango ushoboye kandi Utekanye bihera ku guhitamo uwo muzashakana ndetse n’ubufatanye hagati y’abashakanye.

Muri ibyo birori Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore Madamu Berancille Nyirajyambere yibukije ko uyu umunsi ari umwanya wo kwishimira intambwe umugore wo mu cyaro amaze kugeraho,kuzirikana uruhare rwe mu iterambere rye, iry’umuryango n’iry’igihugu, no kurebera hamwe inzitizi zikiriho n’uburyo bwo kuzikemura.

Mu butumwa Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yagize ati: “Umugore iyo ateye imbere n’Igihugu gitera Imbere, turazirikana uburyo umugore wo mu cyaro agikeneye kwegerezwa amazi meza, kandi biri gikorwa, Tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura ibikorwa by’iterambere rirambye bifasha Umugore wo mu cyaro.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger