AmakuruImikino

Rayon Sports yashimye ku mugongo wa Musanze FC inzara zose zivamo

Ikipe ya Musanze FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wabereye kuri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Imbere y’abafana bayo,Musanze FC yashimangiye ko ihagaze neza uyu mwaka ubwo yatsindaga iki gitego hakiri kare ariko Rayon Sports inanirwa kucyishyura.

Musanze FC yatangiye umukino isatira,kuko ku munota wa 3 w’umukino yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira watewe neza na Matahana Kethago, Umunyezamu Simon Tamale awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 6 nabwo Musanze FC yasatiriye ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakiza izamu.

Ku munota wa 23,Tuyisenge Pacifique wa Musanze FC yahushije igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri, agerageza kuwutera agaramye uca hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 42,Luvumbu yazamukanye umupira, atera ishoti rikomeye cyane, umunyezamu Muhawenimana ashyira umupira muri koruneri.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu ku gice cya mbere,cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Charles Baale asimbura Tuyisenge Arsène ku ruhande rwa Rayon Sports cyane ko umutoza wayo yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi bugarira.

Ku munota wa 50,Peter Agblevor yatsinze igitego cya mbere cya Musanze FC ku mupira yatereye mu kavuyo kari imbere y’izamu, Simon Tamale ntiyamenya aho unyuze.

Ku munota wa 55,Musanze FC yabonye andi mahirwe ubwo Solomon yazamukanye umupira acenga Ganijuru,atera mu izamu umunyezamu Tamale awukuramo.

Ku munota wa 62, Musanze FC yongeye guhusha igitego,ubwo Nduwayo yananirwaga gushyira mu izamu umupira Tamale yari arekuye.

Ku munota wa 74, Rayon Sports yabonye igitego cya Rudasingwa Prince, ariko Umusifuzi Rulisa Patience aracyanga avuga ko Prince yagonze umunyezamu yafashe umupira.

Rayon Sports yananiwe kwishyura mu minota 90 ndetse n’iminota 10 yongeweho ntiyagize icyo iyimarira.

Mu minota ya nyuma y’iyi nyongera,Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ariko umupira ugonga igiti cy’izamu uvamo,Musa Esenu ananirwa kuwusongamo.

Muri shampiyona ishize,nabwo Musanze FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.Iyi kipe yo mu majyaruguru iyoboye shampiyona n’amanota 16,ikurikiwe na APR FC na 14,Kiyovu na 13,inganya na Amagaju ifite 13.

Rayon Sports yatsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka bituma iguma ku manota 9.

Mu yindi mikino yabaga kuri iki Cyumweru,Police FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 naho Muhazi United itsinda Etoile de l’Est 1-0 cya Siaca Conte ku munota wa 42.

Bigirimana Abedi niwe watsindiye Police FC igitego,mu minota y’inyongera y’uyu mukino wayihuje na AS Kigali i Nyamirambo.

Urutonde:

1. Musanze FC 16 Pts
2. APR FC 14 Pts
3. Amagaju FC 14 Pts
4. KIYOVU Sports 12 Pts
5. Police FC 10 Pts

Twitter
WhatsApp
FbMessenger