Gen Muhoozi yatanze miliyoni 100 z’amashilingi mu kwimika Umwami wa Tooro
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatanze inkunga ya miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda, angana na miliyoni 37,6 Frw, yo gushyigikira umuhango wo kwimika Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, Edward Rukidi Nyabongo I.
Iyi nkunga yashyikirijwe Komite ishinzwe gutegura uyu muhango na Col Christopher Muwumba, wavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda buha agaciro uruhare rw’Ubwami bwa Tooro mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu gihugu.
Col Muwumba yavuze ko amafaranga yatanzwe azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’imihango yo kwimika Umwami mushya, ndetse no mu bindi bikorwa by’Ubwami.
Yongeyeho ko Gen Muhoozi Kainerugaba yifuriza Ubwami bwa Tooro n’abaturage babwo amahoro, ubumwe n’uburumbuke.
Komite itegura umuhango wo kwimika Umwami yatangaje ko muri rusange uyu muhango uzatwara miliyoni 925 z’amashilingi ya Uganda, angana na miliyoni 345,8 Frw.
Ibikorwa by’umuco bizatangira mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo Edward Rukidi Nyabongo I azava kuri Rwengoma Palace yerekeza kuri Karuziika Palace aherekejwe n’abamushagaye.
Ku munsi wo kwimika, gahunda izatangira n’isengesho rizabera kuri St John’s Cathedral i Fort Portal, hakurikireho umuhango wo kumwimika ku ngoro ya Karuziika.
Edward Rukidi Kijanangoma yatoranyijwe nk’umusimbura wa Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Nyuma yo kwimikwa, azamenyekana nka Omukama Edward Rukidi Nyabongo I.
