AmakuruImyidagaduro

Bodhana Sivanandan w’imyaka 11 yanditse amateka mashya muri Chess

Umwongerezakazi Bodhana Sivanandan w’imyaka 11 yakoze amateka akomeye mu mukino wa Chess, nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa ya Olympiad yabereye muri Uzbekistan.

Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, rikaba ryari rihuje abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, riyoborwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Chess, FIDE.

Sivanandan yitabiriye amarushanwa mu cyiciro cy’abagore, aho yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino icyenda yakinnye. Mu bakinnyi yatsinze harimo Marc’Andria Maurizzi, intsinzi yamugize

umukobwa muto cyane wabashije gutsinda
umukinnyi wari ufite amanota arenga 2600.
Imyitwarire ye muri iri rushanwa yamufashije kurenga amanota 2300, bituma ahabwa igihembo cya Woman Grandmaster (WGM), kimwe mu byubahiro bikomeye bihabwa abakinnyi b’abagore muri Chess.

Nyuma y’iri rushanwa, Sivanandan yabwiye FIDE ko kuba yarinjiye mu mikino afite icyizere kandi ataremerewe n’igitutu byamufashije gutanga umusaruro mwiza.
Ati: “Ndishimye kuko nabikoze. Nakinnye nta gitutu mfite, numvaga ndi gukora ibyo nkunda kandi bikagenda neza. Ariko ndacyashaka gukora byinshi kurushaho. Ntabwo nkwiriye kugarukira aha.”

Iyi ntsinzi kandi yatumye asiga inyuma agahigo kari gafitwe na Kateryna Lagno ukomoka mu Burusiya, wabaye Woman Grandmaster akiri muto afite imyaka 12.

Sivanandan yari asanzwe ari mu bakinnyi bato bagaragaje impano idasanzwe. Mu 2025, ubwo yari afite imyaka 10 gusa, yanditse andi mateka ubwo yatsindaga Pete Wells wari ufite imyaka 60, akaba yari afite igihembo cya Woman Grandmaster.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger