AmakuruPolitiki

France: ushinzwe itangazamakuru rya RDC yakubitiwe i Paris

Umuyobozi w’Inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SCAC) , Christian Bosembe, yakubiswe n’agatsiko k’abantu bataramenyekana, bamutegeye i Paris mu Bufaransa ari mu butumwa bw’akazi.

Amashusho yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bosembe agundagurana n’itsinda ry’abantu, bivugwa ko batavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Abo bantu ngo bagize ihuriro ryiswe “mouvement des combattants congolais”.

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri RDC akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko yagiranye ikiganiro na Bosembe, asanga ubwoba buraruta ububabare yagize.

Yanditse kuri Twitter ati “Ndamagana ubu bugizi bwa nabi yakorewe. Hamwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa, tugiye gukurikirana ku buryo ubutabera butangwa. Ubugizi bwa nabi nta mwanya bufite muri demokarasi.”

I Paris, Bosembe yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo ab’ibigo bya Canal Plus, France Médias Monde, TV5 n’ab‘Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger